wex24news

Miss Uwicyeza Pamella yifurije abamukurikira kugira Pasika Nziza.

Yifashishije indirimbo ya Hillsong  Worship yitwa ‘What A Beautiful Name’, yashyize hanze ifoto yicaye atamirijwe indabo mu mutwe, arenzaho ijambo riri muri iyi ndirimbo ati:”Icyaha cyanjye cyari kinini ariko urukundo rwawe rwo rurenze kuba ku runini”.Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza ko urukundo rw’Imana rurata byose ndetse ko n’izina ry’Imana riruta byose.

Nyuma y’aya magambo Miss Uwicyeza Pamella yarengejeho ati:”Pasika Nziza fan”.Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa benshi bamugaragarije ko bakiriye neza ubutumwa bwe bamwereka ko bamukunda cyane.

Miss Uwicyeza Pamella ni umugore wa Mugisha Benjamin byemewe n’amategeko.Yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 aho yagaragaje umubano udasanzwe yagiranye na Miss Mwiseneza Josiane kuko bari inshuti akaza no kumuba hafi mu bukwe bwe.Ni umwe mu badakunda kuvuga amagambo menshi kumbuga Nkoranyambaga cyangwa ngo akore ibiganiro byinshi yitwaje ubwamamare bwe.

Top 5 in today’s #MissRwanda2019 SMS voting;

1. Mwiseneza Josiane (21,937)

2. Uwicyeza Pamella (18,930)

3. Niyonsaba Josiane (18,021)

4. Mutoni Oliver (17,969)

5. Teta Mugabo Ange Nicole (17,679)

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *