wex24news

kicukuro:umumotari yamaze gusambana n’indaya yica umwana w’iyo ndaya.

Mu karere ka Kicukiro mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Werurwe 2024 ari kuri Pasika, umugore ukora umwuga w’uburaya yacyuye umugabo w’umumotari bamaze gusambana amwicira umwana.

Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko ubwo bari bamaze kuryamana, bagiranye amakimbirane umugore asohoka yiruka naho umugabo ahita yadukira umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani aramuniga mpaka ashizemo umwuka.

Ubuyobozi buvuga ko umugabo yahise aburirwa irengero naho umugore atabwa muri yombi ajya kubazwa amakuru mu rwego rw’iperereza. Amakuru kandi avuga ko uyu mugore atari ubwambere apfishije umwana muri ubu buryo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *