wex24news

Perezida Kagame Paul yagaragaje uko mu bihugu by’Uburundi na DRC bahuriye ku myumvire itakimgezweho.

Umukuru w’u Rwanda wari mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 na Royal FM yavuze ko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi hakirangwa ivangura rishingiye ko moko, ibintu yemeza ko atari n’umwihariko w’ibyo bihugu kuko no mu byiyita ko byateye imbere hari ahakigaragara irondaruhu (Racism) ndetse ugasanga na politiki yabyo yubakiye kuri icyo kintu yita imyimvire yashaje (Primitivity)

Ati “Si umwihariko. Si no muri Afurika gusa biragenda bikajya n’ahandi. Biriya by’irondakoko (Racism) nabyo nabishyira aho ngaho nita ko ari intekerezo zitajyanye n’igihe. Imyumvire ya kera ntabwo iri mu bantu bakiri inyuma gusa nk’Abanyafurika cyangwa nko mu Rwanda, n’abari hanze twita ngo bateye imbere, naho iyo uhabonye iyo racism ndetse politiki ikagendera kuri racism, naho ni nk’aho bakiri aho ngaho kandi ubundi wakwibeshya ukibwira ko bateye imbere mu myumvire, muri politiki no mu gukora ibyo ari byo byose.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *