wex24news

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amahanga adakwiye gukomeza kwikoreza u Rwanda ibibazo bya congo.

U Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga birusaba guhagarika ubufasha rushinjwa guha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ndetse rukanavana ingabo zarwo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ikibazo cy’uyu mutwe by’umwihariko cyatumye umubano warwo na Congo uzamba, ndetse ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kuwusubiza mu buryo nta musaruro biratanga kugeza ubu.

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru bya Radio/TV10 na Royal FM, yagaragaje ko u Rwanda rumaze kurambirwa guhora rwikorezwa umuzigo wa Congo nyamara wakabaye wikorerwa n’abayobozi ndetse n’abaturage b’iki gihugu.

Yagize ati: “Nk’ikibazo cya Congo, abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo, ukibwira ngo ni ikindi gihugu, oya ni Congo. Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo ni ibibazo bikomoka muri Congo, by’ubuyobozi bwa Congo. Hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *