Uyu mugore yari amaze igihe ari Minisitiri w’Igenamigambi muri Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe, Jean Michel Sama Lukonde
Uyu mugore usanzwe ari umurwanashyaka w’ishyaka UDPS rya Tshisekedi yanakoze muri Minisiteri y’imari mbere yo kuba umuhuzabikorwa wungirije w’inama ishinzwe gukurikirana ibikorwa bya Perezida (CPVS).
Tshisekedi nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya byitezwe ko anagomba gushaka abaminisitiri bazaba bagize Guverinoma nshya.
Bimwe mu bibazo bitegereje Guverinoma nshya ya RDC birimo ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo, ahakomeje kubera imirwano hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigenzura ibice bitandukanye by’igihugu n’ihuriro ry’ingabo za Leta.
.