wex24news

M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo zaramukiye mu mirwano ikomeye.

Mu gihe ibintu byabyutse bituje mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ku rundi ruhande muri iki gitondo kandi imirwano yadutse mu bindi bice bitandukanye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko imirwano ikaze irimo kubera mu misozi Muremure mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma n’indi kuri axe Rwindi Kanyabayonga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe mushya, Judith, yagize ati: “Ibitekerezo byanjye biri mu burasirazuba no mu mpande zose z’igihugu uyu munsi zugarijwe n’amakimbirane n’abanzi rimwe na rimwe bihishe, batigaragaza ariko ’tuzabona , tukabirukana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *