wex24news

Umuhanzi Molan Majesty yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya -Amashusho

Ni indirimbo yise (Proud) yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’umuhanga Huybie amashusho ayoborwa n’uwitwa Boy Cutter.

Molan Majesty yatangiye urugendo rw’umuziki mu mwaka wa 2023 akaba amaze gukora indirimbo eshatu ndetse n’amashusho yazo yahereye ku ndirimbo yise “Igisare” akurikizaho iyitwa “Ndabara doo” ari nako ashyira hanze amashusho yazo.

Aganira na YegoB yatangaje ko ibikorwa bye byose birebana n’umuziki abyikorera ku giti cye bitewe n’uko nta muterankunga afite uretse ababyeyi be ndetse n’abakunzi be bamukurikiraba cyane umunsi ku munsi.

Yakomeje avuga ko kandi yiteguye gushyira itafari rye ku muziki nyarwanda nubwo ibisitaza bitabura ariko ntakizamuca inege mu gihe abakunzi be bakomeje kumwereka urukundo.

Kanda hano urebe iyo ndirimbo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *