wex24news

abashinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange baganiriye na rURA na police.

Abitabiriye inama bishimiye uko gahunda yo gutwara abagenzi irimo kugenda inozwa ariko bemeza ko hakiri ibigikenewe kunozwa cyane mu gukumira abagenzi bishyura abashoferi mu ntoki birengagije ko uburyo bwemewe gusa ari ugukozaho ikarita.

Ikindi cyagarutsweho, ni uguteguza ababyeyi gahunda y’itangira ry’amashuri kugira ngo bajye bohereza abanyeshuri kare mu gutega imodoka, kuko iyo bagiye bakererewe bigorana kuri kampani ndetse bamwe bakarara batagezeyo.

Abatwara abagenzi basabwe kurangwa n’ubunyamwuga, bubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Abahagarariye ibigo bitwara abagenzi bijejwe ubufatanye n’inzego zibishinzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *