wex24news

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyanyomoje amakuru yavugaga hari abasirikare bacyo bari mumaboko ya M23

Ikinyamakuru National Security News giheruka gutangaza ko hari abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize bamanitse amaboko imbere y’umutwe wa M23 boherejwe kurwanya.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko aba basirikare kuri ubu M23 ibafite nk’imfungwa z’intambara, nyuma yo kubafatira mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize.

Byavuzwe ko mu basirikare bafatiwe muri iyo mirwano harimo n’abanya-Malawi, ndetse ko hari n’abayiciwemo.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo mu itangazo cyasohoye cyavuze ko gutera utwatsi “amakuru avuga ko babiri mu basirikare bacyo bishyikirije inyeshyamba za M23 nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru”.

SANDF yavuze ko nta musirikare n’umwe mu bo yohereje muri RDC wigeze afatwa

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *