wex24news

Uganda:umugore utaramenyekana yinjiye mubitaro yiba umwana.

Umugore utazwi yinjiye mu bitaro yiba umwana umwe mu mpanga

polisi yo muri iki gihugu itangaza ko umugore utaramenyekana yaje yiyoberanyije akinjira mu cyumba giherereyemo umudamu wari uvuye kubagwa yabyaye impanga ebyiri [umuhungu n’umukobwa],mukanya gato basanga umwe mu bana bavutse w’umuhungu yaburiwe irengero.

Ukekwaho kwiba uruhinja rumwe, biravugwa ko ubwo yazaga mu bitaro yari yigize nk’umukozi uhakora, nyamara ntawigeze amutahura ngo amubaze n’amazina ye.

Ikinyamakuru cya Nile Post cyanditse ko uyu mugore utazwi yacunze umubyaza, ndetse n’umurwaza bagiye hanze gato ahita aterura umwana umwe w’umuhungu aramucikana.

Umubyeyi w’impanga zari zavutse yari ataragarura ubwenge nyuma yo kubagwa yasinzirijwe, ibi biri mu byatumye umugore batazi abinjirana abaca murihumye kugeza abacitse burundu. Umuvugizi wa polisi mu gace ko mu burengerazuba bwa Nile, Anguica Josephine, yemeje ko habayeho kurangara kwa Chandiru Beatrice wari umurwaza

Uyu mubyeyi wibwe umwana azwi ku mazina ya Afekuru Baifa akaba atuye mu karere ka Maracha. Umunsi wa tariki ya 04 Mata 2024, wamubereye umwijima kuko yakangutse asanga umwana we yatwawe n’umuntu atazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *