wex24news

Leta ya Somalia yashinje abayobozi ba Ethiopia kwivanga mu bibazo bya Somalia mu gihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe.


Kubera uwo mwuka mubi Leta ya Somalia yafashe icyemezo cyo gufunga ibiro bya Ambasaderi wa Ethiopia mu Ntara za Somaliland na Puntland. Yamenyesheje kandi abahagarariye Ethiopia n’abakozi bo muri ibyo biro ko bagomba kuba bavuye mu gihugu cyabo mugihe kitarambiranye.

Minisitiri wa leta ya Somalia ushinzwe ububanyi n’amahanga, Ali Omar, yatangaje ku rubuga, X, ko Somalia itazigera idohoka ku byerekeye kwubahiriza ubwigenge bwayo.

Yavuze ko kuba Ethiopia yarivanze mu bibazo by’igihugu cye, basabye Ambasaderi wayo kuva muri Somalia mu masaha 72, kandi ko Somalia yafunze ibiro by’abahagarariye icyo gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *