wex24news

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage.


Perezidansi yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Malu Dreyer kuri uyu wa Kane baganira ku ngingo zirimo ijyanye na gahunda nshya yo guha urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi mu bya siyansi yiga ku bumenyamuntu.

Muri ibyo biganiro hanzuriwemo ko imikoranire igezwa mu rwego rw’imiyoborere, iterambere ry’ishoramari no kuzamura ubukungu binyuze mu guhererekanya inararibonye.

Intara ya Rhénanie Palatinat kuva mu 1982 yafashije u Rwanda kuzamura urwego rw’uburezi binyuze mu gutanga ibikoresho bitandukanye no gushyigikira ubuzima cyane hibandwa mu kongera ubumenyi mu ikorwa ry’imiti nkuko tubikesha RBA

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *