wex24news

uburundi:ubukene buravuza ubuhuha kugeza ubwo hari abavuga ko bategereje urupfu.

Ibi bitangazwa n’abaturage batuye mu mujyi wa Bujumbura baganiriye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, aho bavuze ko ubuzima bwabaye ndanze bityo bakaba bategereje urupfu.

Umwe mu benegihugu wahaye ijwi ry’Amerika ubuhamya ariko akifuza ko amazina ye atatangazwa , yagize ati” Ubuzima bwabaye ndanze bityo nkaba ntegereje urupfu rwonyine.

Ikinyamakuru cy’abarimu ’La Voix de l’Enseignant’, cyatangaje ko umushahara w’intica ntikize bagereranya na serumu ko nawo batakiwubona. Bati: “Na wa mushahara w’intica ntikize, bita serum ntawo bakibona, bityo ubuzima bukaba bukomeje kwanga.”

Ku ruhande rw’abarimu muri kaminuza nkuru y’igihugu, bavuga ko niba nta gihundutse bashobora kureka akazi kugeza ubwo Leta izumva ko kongera umushahara ari ngombwa.

Gusa abavuga ko u Burundi bukennye ntibahuza na Perezida Ndayishimiye wakunze kumvikana avuga ko igihugu ayoboye gikungahaye kugeza ubwo gikize kuruta ibihugu by’Amerika n’ibyo mu burayi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *