wex24news

congo :inyama irarya umugabo igasiba undi.

Intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganishije umutwe witwaje intwaro wa M23 na FARDC yihuje na Wazalendo na SADC yatumye igiciro cy’inyama kiva ku madorari 3, agera kuri 7.

Muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikiro cy’inyama z’inka cyazamutse mu buryo budasanzwe biturutse ku ntambara ihanganishije Leta ya Felix Tshisekedi na M23.Nk’uko byatangajwe n’umucuruzi w’inyama ubarizwa mu Ishyirahamwe ryitwa SABACO ( Société Abattoir de Goma) tariki 03 Mata , yavuze ko M23 iyoboye Masisi kugeza ubu ariyo iri inyuma y’izamuka ry’ibiciro.

Undi wahaye amakuru Radio Okapi dukesha iyi nkuru , yavuze ko , M23 ica umusoro ungana n’amadorari 20 [ 25,773.42 RWF ] kuri buri nka yose ivuye Masisi yerekeje i Goma bityo ko ariyo iri inyuma y’izamuka ry’ibiciro mu buryo bukomeye.

Yagize ati:”Inka zazaga ziturutse mu duce twa Mushaki Ngungu zivuye muborozi n’abandi bantu.Uyu munsi rero ntabwo ziri kuza kubera intambara.Abazigurisha bahisemo kujya bajya kuzicuruza inzu ku yindi kubera ikibazo cy’umutekano wabo.Mu bice biyobowe na M23 ho bisaba ko wishyura amadorari 20 nk’umusoro.

Kugira ngo bamwe mu bacuruzi b’inka ni muri Masisi Ngungu n’ahandi hayoborwa na M23 bacike ibi biciro n’imisoro ya M23 , bemeye kujya bazinyuza mu Kiyaga cya Kivu bazihungisha.

Ugenekereje aya mafaranga ukayashyira mu mafaranga y’u Rwanda, ushobora gusanga ikiro cy’inyama muri Congo Kiri kugura nk’ibiro 12 by’ibirayi mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *