wex24news

Leta ya Israël binyuze ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye gufungura inzira zo kunyuzwamo imfashanyo zijya muri Gaza

Intambara iravuza ubuhuha mu Ntara ya Gaza ho muri Palestine nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa, ibyatumye Israël itangiza ibitero simusiga muri Gaza byiswe ibyo guhora no gutanga isomo.

Kuva iyo ntambara yatangira kimwe mu byayiranze ni inzara yibasiye abaturage kuko n’imiryango Mpuzamahanga itanga ubufasha yabuze inzira kubera ibitero by’indege z’intambara za Israël.

BBC yatangaje ko nyuma y’ibiganiro byihariye kuri Telefone byahuje Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, ubutegetsi bwa Israël bwemeye gufungura inzira zo kunyuzwamo imfashanyo.

Leta ya Israël yemeye gufungura inzira ya Erez Gate na Ashdod Port kugira ngo imiryango itanga ubufasha izabone inzira.

Amahanga ashinja Israël ibikorwa byo kugaba ibitero by’indege ku batanga ubufasha dore ko ku wa 1 Mata 2024, indege z’intambara zahitanye abantu batandatu barimo batanga ubufasha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *