wex24news

RIB:yihanagirije abavuga amagambo akomeretsa abarokotse  Jenoside yakorewe abatusti.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry ,ubwo yari mu kiganiro waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata kuri RBA, yagaragaje ko mu gihe cyo kwibuka hari abakoresha imvugo zishengura imitima yabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko kuri ubu uburyo abarokotse bibasirwamo, bitandukanye n’ibyo mu myaka yatambutse.

Urugero ni nk’uko mu myaka yatambutse hakunze kugaragara ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kubakubita, gutera amabuye ku nzu zabo, kwangiza ibyabo birimo imyaka n’amatungo n’ibindi mu gihe kuri ubu hasigaye hariho ibikorwa binyujijwe mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima.

Dr Murangira ati “Abantu ntibakihanganira amagambo cyangwa ibikorwa bigize ibyaha by’ingebitekerezo ya Jonoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.Ntabwo n’ayo magambo akomeretsa azihanganirwa.

Dr Murangira akomeza avuga ko iyo hakozwe ubusesenguzi usanga abantu bakunze kwibasira abarokotse Jenoside bababwira amagambo abashengura umutima , abenshi ari ababa badoshobotse muri sosiyete.

Yavuze ko ngo hari n’abo usanga barafungiwe kugira uruhare muri Jenoside nyuma bafungurwa, bakanga guhinduka cyangwa se akaba ari abantu bafite abo mu miryango yabo bafunze kubera kugira uruhare muri Jenoside ariko nabo bagakomeza gukomeretsa abarokotse jenoside.

Dr Murangira ati “Ikindi, umubare munini w’abakora ibyo byaha usanga hari ikiba cyasembuye, amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye, igihe cyo kwibuka cyagera ugasanga aribwo ashatse kumutoneka.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *