wex24news

Bamwe mu mpunzi zikambitse mu mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana guverinoma.

Ibyapa bifitwe n’abari kwigaragambya byanditse ho ngo “Umwanzi wacu nta mbaraga yaba afite mu gihe Abasirikare bacu bakwemera kujya kumurwanya no kumwirukana mu mijyi yacu.”

Amafoto yagiye ahagaragara y’abitabiriye iyi myigaragambyo hagaragaramo abana bato benshi nabo bafite ibyapa byo kwigaragambya.

Baravuga ko bisanze ari impunzi muri uyu mujyi wa Goma nyuma yo guhunga intambara ya M23 na FARDC mu materitwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Bakemeza ko ubuzima bwabo bumeze nabi aha mu mujyi wa Goma.

Uretse ibyo gusaba ko ingabo ziva mu mahoteli zikajya ku rugamba, aba baranasaba “ubutabera ku byabo byangijwe n’intambara” ndetse no ku itwikwa rya zimwe mu nkambi bakambitsemo n’ubwo nta ruhande bashinja kuba ari rwo rwabigizemo uruhare.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara amafoto y’insoresore za WAZALENDO ziganjemo izo muri FDLR ziri kwigamba no kurasa zikica inka muri teritwari ya Masisi.

Amakuru aturuka aho i Goma yemeza ko Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru atari azi ko iyi myigaragambyo yateguwe icyakora ngo yohereje intumwa zagiye kumva icyo abigaragambya basabaga.

Umujyi wa Goma muri iyi minsi ukomeje kugaragaramo ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abasivile bukozwe na WAZALENDO ndetse n’ubwambuzi bukoresheje imbaraga n’intwaro kuri ibyo hiyongeraho ama Bombe ya hato na hato akomeza kwitura muri uyu mujyi, bigatuma abawutuye barushaho kubura amahwemo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *