wex24news

abayobozi babiri batari abo mu karere kamwe batumiwe mu irahira rya Perezida wa Senegali

President mushya wa Senegali BASSIROU DIOMAYE FAYE watsinze amatora kuya 24 Werurwe 2024 aho yatsinze umukandida bari bahanganye kuri uwo mwanya AMADOU BA wari ushyigikiwe n’ishyaka ryari ku butegetsi rya Macky Sall ucyuye igihe, ubwo yarahiraga yatumiye Mohamed VI umwami wa Maroc na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kwitabira uyu muhango.

Diomaye Faye abona ko Maroc ari urugero rwiza rw’umubano igihugu cya Senegali cyakomeje kugirana na yo. Itsinda ry’abayobozi bakomeye bava muri Maroc ryitabiriye uwo muhango nka Minisitiri w’intebe Aziz Akhannouch na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Nasser Bourita bari bahari.

Ikinyamakuru Jeune afrique dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga ko ubu bwitabire bw’abayobozi ba Maroc bwagaragarije amahanga ko Senegali na Maroc bifitanye isano itajegajega y’ubuvandimwe, n’ubufatanye bw’ibyo bihugu byombi.

Aya makuru Jeune afrique ikesha nayo ibiro ntaramakuru MAP avuga kandi ko undi mu perezida watumiwe utari uwo mu karere ari Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wahagarariwe muri uwo muhango na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente.

Uyu muhango wo kurahira no gushyiraho umuyobozi mushya watowe witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera ku 10 hamwe n’abayobozi ba komisiyo y’Afrika n’akarere Senegali iherereyemo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *