wex24news

Urubyiruko Rwashishikarijwe kumenya ibyo u rwanda rwanyuzemo mubihe bya jenoside.

Mu biganiro bijyanye no gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu Karere ka Huye hagarutswe no ku gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda zo kwibuka no guharanira kumenya amateka Igihugu cyabo cyanyuzemo, ari byo bizarufasha kubaka u Rwanda ruzima.

Jean Marie Vianney Nzarubara watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside mu Mudugudu wa Taba, uherereye mu Kagari ka Butare Umurenge wa Ngoma, hari aho yagize ati “Urubyiruko rusa n’urwirangariye. Barumva bari mu mahoro, ntacyo bitayeho. Ntibazi ko abantu bigeze kubuzwa uburenganzira, bagatotezwa.”

Yunzemo ati “Bagombye gukanguka, kuko Igihugu ni icyabo. Bagombye kumenya amateka Igihugu cyanyuzemo kugira ngo ejo u Rwanda rutazaba nabi.”

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare na we wari witabiriye ibi biganiro, yifuje ko ababyeyi mu kurerera Igihugu bajya bigisha abana babo urukundo kuko “ahatari urukundo nta kizima kihaba.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *