wex24news

Ikipe ya Bayern Munich yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda  kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubu butumwa bwanditse bwaherekejwe n’ubundi butumwa bwatambukijwe mu buryo bw’amashusho. Ubwo butumwa bwatanzwe na Kapiteni wa Bayern Munich akaba n’umunyezamu wayo, Umudage, Manuel Neuer, myugariro w’ibumoso, Alphonso Davies ukomoka muri Canada ndetse n’Umudage, Serge Gnabr

Ubutumwa bwari ku byapa aba bakinnyi bari bafite buragira buti “Nimucyo twifatanye n’u Rwanda kandi  tunashime ku bw’imbaraga, umurava, Ubumuntu, impinduka no kwihangana. Twibuke Twiyubaka.”

Muri Kanama 2023 ni bwo ikipe ya Bayern Munich  yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere , RBD, amasezerano y’imyaka itanu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *