wex24news

Hafashwe abagabo babiri bakekwaho gutera ubwoba umunyamahanga kugeza apfuye

Kuri uyu wa 08 Mata 2024, BBC yatangaje ko Urwego rwa Polisi muri Australia rwavuze ko iperereza ryagaragaje ko uwo musore yiyahuye nyuma y’uko yari yaratangiye kohererezanya amafoto y’urukozasoni n’umuntu bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Byarangiye uwohererejwe ayo mafoto ayakoresheje amutera ubwoba ko natamuha amafaranga, azayoherereza inshuti ze ndetse n’abo mu muryango we.

Ni amakuru kandi yemejwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga muri Polisi yo muri Leta ya New South Wales muri Australia, Matthew Craft.

Ati ‘‘Ubutumwa bamwohererezaga buteye ubwoba. Bamushyiraga ku nkeke no ku gitutu gikabije cyo kubishyura amafaranga.’’

Nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe mu bufatanye bw’ibihugu, byaje kugaragara ko abamuteye ubwoba kugeza yiyambuye ubuzima ari abasore bo muri Nigeria, baza gukurikiranwa batabwa muri yombi ndetse akaba ari ho bazaburanishirizwa.

Polisi yo muri Leta ya New South Wales muri Australia yatangaje ko abo basore bateye ubwoba uwo munyeshuri unakomoka muri iyo leta, bamubwira ko nataboherereza 260£, ni ukuvuga asaga ibihumbi 400 Frw amafoto ye y’urukozasoni bazayoherereza inshuti ze ndetse n’abo mu muryango we.

Yiyahuye ku mugoroba w’umunsi bamusabiyeho ayo mafaranga mu 2023.

Inzego z’umutekano muri Leta ya Australia zahise zitangira gukora iperereza zifatanyije na Afurika y’Epfo ndetse na Nigeria, hashakirwa amakuru cyane cyane mu gace ko muri Nigeria gatuwe n’abasaga miliyoni 25, ndetse iperereza rigaragaza ko abo basore babiri atari uwo munyeshuri gusa bagerageje gutera ubwoba muri ubwo buryo.

Abo basore batawe muri yombi bazakurikiranwa ku cyaha cyo gutera ubwoba uwo munyeshuri bamukangisha ko natabaha amafaranga bazashyira hanze amafoto ye y’urukozasoni, ariko ntabwo bazakurikiranwa ku bijyanye n’urupfu rwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *