wex24news

perezida Cyril Ramaphosa  yavuze ko yatahanye imboni nshya ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro yatanze mbere y’uko yurira indege asubira mu gihugu cye, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati Mvuye mu Rwanda mfite umuhate, n’ubushake ko tugomba gushaka igisubizo kiganisha kuri politiki ku bibazo bihari, abaturage ba Congo bakeneye amahoro, kimwe n’uko ab’u Rwanda bakeneye amahoro, bityo twese hamwe harimo na SADC tugomba gukorera hamwe ngo amahoro aboneke.

Cyril Ramaphosa Yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ndetse ahita agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Kigali Convention Center.

Umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo wigeze kuba mwiza mu bihe bya Perezida Thabo Mbeki, ariko nyuma uza gusubira inyuma ubwo benshi mu bayobozi b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahabwaga ikaze muri kiriya gihugu, birushaho kuba bibi mu mpera z’umwaka ushize ubwo Africa y’Epfo yoherezaga ingabo mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zikorana n’iza Congo Kinshasa zisanzwe zifitanye umubano mwiza n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu bakaba bafatanya kurwanya inyeshyamba za M23, zirwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda muri Congo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *