wex24news

#KWIBUKA30:Imwe mu miturirwa yo ku isi yatamirijwe amabara agize ibendera ry’u Rwanda Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka jenoside yakorewe abatusti 1994.

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda, bimwe mu bihugu bigiye bitandukanye byagaragaje kwifatanya kwabyo n’u Rwanda bicana imiturirwa yabyo mu mabendera y’u Rwanda ibindi bikoresha ibibumbano n’iminara.

U Buhinde bwacanye umunara wa Qutab Minar uri ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO mu mabara agaragaza ibendera ry’u Rwanda mu kwifatanya na rwo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bufaransa bwo bwifashishije umunara wa Tour Eifel uri i Paris mu kwifatanya n’Abanyarwanda gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho banditseho ’Kwibuka30’.

Nyuma y’urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi rwabereye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia, inyubako y’ikicaro gikuru cya Banki y’ubucuruzi ya Ethiopia yacanwe mu mabara agaragaza ibendera ry’u Rwanda.

I Dakar muri Senegal bo basize amabara agaragaza ibendera ry’u Rwanda ku ngazi zerekeza ku kibumbano ’African Renaissance’ mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *