wex24news

impanuka ikomeye :Ubwato bwari butwaye abantu bwarohamiye muri Tanganyika

Amakuru avuga ko , iyi mpanuka yatewe n’umuyaga ukaze wazabiranyije ubwo bwato maze abantu bagera kuri 24 bararohama harokoka umwe.

Ubu bwato bwaturukaga ku cyambu cya Kigoma muri Tanzaniya, bwerekezaga i Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwari bwuzuye ibicuruzwa bitandukanye

Amazina y’abari muri ubwo bwato ntabwo yamenyekanye, icyakora amakuru yamenyekanye, ni uko hari harimo abanye Kongo 16 n’abanyamahanga icyenda barimo abashinwa bane n’abanya Tanzania bane n’umunya Kenya umwe.

Radio Okapi ivuga ko amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko komiseri ushinzwe kugenzura ikiyaga cya Tanzania yemeje ko uretse abagenzi baburiwe irengero harimo n’abakozi bakora muri ubwo bwato batabaruwe babuze.

Andi makuru avuga ko uretse n’abakozi bivugwa ko barohamye, bivugwa hari ngo hari harimo abantu barenga 40 ariko amazina yabo atari yashyizwe ku rutonde rw’abinjiye mu bwato.Umushinwa niwe warokowe n’abarobyi barimo baroba muri icyo gice ajyanwa kwitabwaho.

Intumwa ziyobowe na Minisitiri w’imbere mu gihugu wa Tanganyika zahise zijya ahabereye iyi sanganya kugira ngo zifatikanye mu bikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *