wex24news

Perezida Kagame yagaragaje ibyo yandikiye Amerika ku mvugo zipfobya Jenoside

Hari mu kiganiro umukuru w’Igihugu yagiranye n’Itangazamakuru ku wa 08 Mata 2024 aho umwe mu banyamakuru yamubajije icyo avuga ku mvugo yakoreshejwe n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yasabye Amerika ko yajya yifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bakumva babishaka ariko ibyo bakaba bagomba kubitandukanya no kunenga ibyo bo babona ko bitagenda neza mu Rwanda.

Ati “Kuri njye iyo myumvire yasubijwe kera cyane binyuze mu kwerekana twe aho duhagaze, bitari na kera cyane, ahari ni muri 2015 cyangwa 2014.”

Perezida Kagame yavuze ko Icyo gihe yafashe umwanzuro wakwandikira Amerika nyuma y’uko u Rwanda rwari rwakiriye ubutumwa bwavugaga ku kwibuka no kwifatanya narwo ariko ku rundi ruhande abarwandikiye barimo n’Amerika bakavuga ibintu biterekeranye no kwibuka ahubwo bijyanye n’ibyo banenga ubutegetsi bw’u Rwanda nko kutagira demokarasi, uburenganzira bwa muntu,… “Ibintu byose tubwirwa ko tutagira habe na gato mu gihugu cyacu”

Perezida Kagame ati “Igihugu cyacu cyanditse ibaruwa yo gusubiza US, ninjye wayanditse, ibyo nababyiye ni ibintu bibiri, icya mbere nababwiye ni uko US cyangwa indi guverinoma cyangwa se ikindi gihugu bafite uburenganzira bwo kutubwira ibyo bashaka kutubwira byose byaba ari ibidushimisha cyangwa ibitadushimisha, ibyo nta kibazo kibirimo.”

“Ariko nanababwiye ikintu cy’ingenzi ko muri iyi minsi yo kwibuka tunezezwa no kuba mwakwifatanya natwe mu kwibuka ariko kuri ibi bintu bindi mushaka kudukoreraho, icyo tubasaba cy’ingenzi ni ikintu kimwe. Muri iyo baruwa narababwiye nti mwisanzure mu kwibukana natwe niba mubishaka, munisanzure mukutubwira icyo ari cyo cyose mudakunda kuri twe ariko ubusabe bwacu ni bumwe, iyo ari ku munsi wo kwibuka ari wo ku wa 07 Mata, mwagerageza mukajya mwibukana natwe hanyuma mukagarukira aho?”

Akomeza agira ati “Kuko hari iminsi 365 mu mwaka, muduhe uyu munsi wa 07 Mata, mwibukane natwe hanyuma musigarane iminsi 364 isigaye mudushinja buri munsi ku bintu byose mutadukundaho. Mutandukanye ibi bintu bibiri. Mwibukane natwe umunsi umwe hanyuma mudushinje mu minsi yose isigaye y’umwaka. Naketse ko bwari ubwumvikane buciye mu mucyo, n’ubusabe buciye mu mucyo. Kuri njye rero icyo kibazo cyasubijwe uwo munsi. Rero kuri njye ibi bindi biza none cyangwa n’ibizaza nta kibazo mbifiteho.”

Ikibazo cyo kutavugisha ukuri ku cyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda gikunda kwigaragaza mu gihe cyo kwibuka, Abahanga bemeza ko ahanini ikigamijwe ari ugutoneka abarotse ndetse no kuyobya isi ku kuri kw’ibyabaye.

Hari abavuga ko kuba Blinken uzi neza ibyabereye mu Rwanda ndetse ushobora no kubihuza n’ibyabaye kuri Sekuru wazize jenoside yakorewe Abayahudi yatinyuka kuvuga ko mu Rwanda hibukwa Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bigaragaza ko Amerika ikomeje politiki yayo yo kuruma ihuha no gufata impu zombi mu rwego rwo kwanga kwerura ngo bamagane jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *