wex24news

Muri Pariki y’Igihugu ya Indonesia, Ujung Kulon, hagaragaye umwana w’inkura yo mu bwoko bw’izitwa ‘Javan.

Ibinyamakuru birimo The Business Standard byatangaje ko iyo nkura yabonwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, bigizwemo uruhare n’imwe muri ‘cameras’ 126 zisanzwe muri Pariki ya Ujung Kulon zigira uruhare mu gucunga ibinyabuzima biyibarizwamo.

Iyo nkura yagaragaye ku mashusho ya camera iri kumwe na nyina, bikaba bibarwa ko iri mu kigero cy’amezi ari hagati y’atatu n’atanu.

Umwe mu bayobozi ba Pariki y’Igihugu ya Indonesia, Ujung Kulon, Satyawan Pudyatmoko, yatangaje ko ukuvuka kw’iyo nkura gutanga icyizere ku kongera kororoka no kwiyongera kwazo cyane ko bibarwa ko iyi pariki ariyo yari isigaranye inkura zo mu bwoko bwa ‘Javan’, na zo zari zikomeje gucyendera.

Izi nkura n’izindi zigenda zicyendera muri rusange, bigirwamo uruhare no kuba hari abazihiga bashaka kuzikuraho amahembe bakayifashisha mu migenzo itandukanye bamwe bizereramo ko igira uruhare mu buvuzi gakondo ku ndwara runaka.

Ibindi bibazo zihura na byo bituma zikendera harimo iyangizwa ry’ibidukikije bigizwemo uruhare n’ibikorwa bya muntu nk’ubuhinzi, hagatemwa amashyamba zibamo bigatuma zibura aho kuba haziha umutekano ngo zibe zanahororokera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *