wex24news

Perezida Kagame kuri uyu wa 7 Mata 2024 yatangaje ko uwari umukozi wa  Loni yicishije mubyara we mu gihe cya jenoside 1994.

Ntabwo Umukuru w’Igihugu yavuze amazina y’uyu mugabo gusa yasobanuye ko yidegembya nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko aba mu Bufaransa.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye. Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri Loni imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”

Uwagambaniye Florence Ngirumpatse ni Callixte Mbarushimana wari ushinzwe gufasha Abanyarwanda bakoreraga UNDP bari barasigaye mu Rwanda ubwo Loni yari yarahungishije abakozi bayo mu gihe cya jenoside.

Mbarushimana yatangiye gukorera Loni mu 1992, yirukanwa mu 2001 ubwo yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 32 barimo abakozi b’uyu muryango mu gihe yari yarahawe inshingano zo kubarindira umutekano no kubaha ibyo bakenera.

Umugenzacyaha wa Loni wakoraga iperereza ku byaha by’intambara, Tony Greig, yagaragaje ko muri aba bantu 32, harimo babiri Mbarushimana yirasiye ubwe.

Yagaragaje kandi ko Mbarushimana yagize uruhare mu rupfu rwa Florence wari ushinzwe abakozi ba UNDP mu Rwanda, n’urw’abandi biganjemo abana b’Abatutsi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 8 na 18, bose Florence yageragezaga kurinda.

Ibimenyetso Greig yahaye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR i Arusha, byagaragaje ko Mbarushimana ari umwe mu bari bashyigikiye Interahamwe kandi ko yari afite izo yatozaga.

Uyu mugenzacyaha yasobanuye ko yagiranye ibiganiro n’abantu 25, bamuhamiriza ko babonye Mbarushimana agira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarimo abakozi ba Loni.

ICTR yafashe icyemezo cyo kutamuburanisha kuko yari yarahawe inshingano yo kuburanisha gusa abateguye umugambi wa jenoside, abandi bose basigaye bakaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Nk’uko ikinyamakuru New York Times cyabitangaje tariki ya 8 Kanama 2004, Fred Eckhard wari Umuvugizi w’Umunyambanga Mukuru wa Loni yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Yafunzwe by’agateganyo na ICC

Mbarushimana ni umwe mu bashinjwa uruhare muri Jenoside bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse byavugwaga ko yanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo.

Tariki ya 11 Ukwakira 2010, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa hashingiwe ku rupapuro rw’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rukorera mu i La Haye mu Buholandi.

Nk’uko inyandiko za ICC zibigaragaza, Mbarushimana yari akurikiranweho ibyaha 13 abarwanyi ba FDLR bakoreye abasivili mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu 2009.

Inama ntegurarubanza ya ICC tariki ya 16 Ukuboza 2011 yaje kwemeza ko nta bihamya bifatika bigaragaza ko Mbarushimana yaba yarakoze ibi byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, itegeka ko arekurwa.

Tariki ya 11 Ukuboza 2011, ICC yafunguye Mbarushimana, asubira mu Bufaransa; aho aba kugeza ubu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *