wex24news

#Kwibuka30:Muri Leta z Amerika Abanyarwanda n’inshuti zabo barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatusti 1994.

Ambasade y’u Rwanda muri USA ivuga ko gutangiza icyumweru cy’icyunamo byaranzwe no kururutsa ibendera ry’u Rwanda kugera hagati, gucana urumuri rw’icyizere no kunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mathilde Mukantabana, yahatangiye ubutumwa bwibutsa ibyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahora abwira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, ati “nta muntu ushobora kuduha agaciro, agaciro ni twe tuzakihesha.”

Ambasaderi Mukantabana yasubiyemo ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ku munsi wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 30, ko Abanyarwanda ubu bafite umubabaro w’ababo bazize Jenoside, ariko harimo no kwishimira aho Igihugu kigeze mu Iterambere.

Yakomeje agira ati “Twese duhuje umutima, reka dushyire hamwe mu miryango yacu muri iki gihe cyo kwibuka, duhe icyubahiro inzirakarengane, dufashe abarokotse Jenoside, kandi twubake Ubumwe bwacu kuko ari byo bizageza u Rwanda ku mahoro n’Iterambere rirambye.”

Uhagarariye IBUKA muri USA, Bernadette Denis, yashimye ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, avuga ko nyuma y’agahinda n’ihungabana, ubu abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka no kubabarira ababahemukiye, hagamijwe gutsinda urwango n’ivangura, ari byo byubaka amahoro n’ubwiyunge.

Ambasade y’u Rwanda ivuga ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bizabera hirya no hino muri USA, harimo no ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol Hill), ku itariki 15 y’uku kwezi kwa Mata 2024.

Kaminuza zigera kuri 12 muri icyo gihugu zimaze kwemeza kwakira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo Harvard University, Catholic University of America na University of Central Arkansas.

Ambasaderi Mukantabana akaba ahamagarira Abanyarwanda bose n’inshuti zabo, kwitabira izi gahunda zo Kwibuka zizakorwa muri iki gihe cy’iminsi 100 hirya no hino muri USA, hagamijwe kurwanya imvugo z’abapfobya n’abagoreka amateka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *