wex24news

Zimbabwe:hagiye gukoreshwa ifaranga rishyashya.

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gushyiraho ifaranga rishya no gusimbuza iryataye agaciro. Iki cyemezo kije mu mezi ashize rigaragaza guta agaciro bikabije ndetse n’abaturage bamaze igihe bagaragaza kutarishaka. ZIG (Zimbabwe Gold) ni ryo faranga rizasimbura Idolari rya Zimbabwe ryataye agaciro bidasanzwe.

Guverineri wa Banki Nkuru ya Zimbabwe bwana John Mushayavanhu yagize ati” turimo gukora ibyo tugomba gukora ngo ifaranga “ridapfa”, nk’uko nabivuze twari dusanzwe dukoresha hafi 85% byamadorali y’amanyamerica mu bucuruzi,ibi byatewe n’uko ifaranga rya Zimbabwe ritigeze rigira agaciro,ngo ryubahirize imikorere y’ifaranga ndetse n’agaciro karyo”.

Africa news dukesha iyi nkuru ivuga ko kuva muri Mutarama iri faranga ryatakaje agaciro ku kigero kirenga 70% ku isoko ryemewe (official market). Amadorali ya Zimbabwe yahuye n’igitutu gikomeye mu byumweru bishize bituma aba mu mafaranga yitwaye nabi ku isi.Nk’uko tubikesha imibare urwego rwa leta rushinzwe imari ruvuga ko izamuka ry’ibiciro muri rusange (inflation) ryavuye kuri 26.5% m’Ukuboza umwaka ushize rikagera kuri 34.8% muri Mutarama 2024 mbere yo gushyika kuri 55.3% muri Werurwe nk’uko ibarurishamibare ryabigaragaje.

Guvernineri wa banki nkuru ya Zimbabwe John Mushayavanhu yatangaje ko ifaranga rishya rizatangira gukoreshwa kuri uyu wa 8 Mata 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *