wex24news

Uko Rusagara yarokotse Jenoside n’uko yiyubatse nyuma ya jenoside.

Rusagara ni umuhungu wa Sakumi Anselme uri mu barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse. Yize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu Rwanda cyane ko ababyeyi be bari bafite ubushobozi bwo kumurihira.

Atangira asobanura ko akiri umwana yakuze abona umuryango we ubayeho neza kuko ko ntacyo bari babuze mu buryo bugaragara biturutse ku mirimo y’ubucuruzi yakorwaga na Papa we ndetse na Mama we.

Ati “Navutse ku babyeyi bombi b’abacuruzi mu rugo imbere ntacyo twari tubuze. Ubuzima twabayemo rero nabuvuga mu byiciro bine. Harimo ubwo kuba umwana, kuba imfubyi, kwishakamo ibisubizo ndetse no gufatanya n’abandi gukomeza kubaka igihugu.”

Uyu mwaka wa 2024 u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwaka ufite byinshi uvuze ku buzima bwe kuko uko umwana we w’imfura angana, ariyo myaka yari afite ubwo Jenoside yabaga.

Ibyo bituma agira ubushobozi bwo kwibuka ibyabaga icyo gihe kandi bikamuha isomo ryo kubyigiraho mu nzira ye yo kongera kwiyubaka no kusa ikivi cy’abe bishwe muri Jenoside.

Nubwo mu rugo iwabo batajyaga bigishwa ibirebana n’amacakubiri, ntibyatumaga adahura na byo ku mashuri.

Ati “Turi abana twajyaga kwiga ugasanga amafishi yacu batwandikiyeho ubwoko n’ibindi byose byo kwangiza umwana mu mutwe mu buryo butari ubw’ako kanya nko kumucunaguza. Twabibaza ababyeyi bakirinda kubitubwira ariko ba Sogokuru bo bakabitubwira.”

“Noneho bigeze mu 1990 ababyeyi banjye babafunze mu byitso bituma na ya mateka yose bayadusobanurira neza. Twatangiye gusobanukirwa icyo tuzira. Icyo gihe kandi abana bagenzi bacu bari baratangiye kuduserereza ko turi abana b’inyenzi.”

Amateka no kumenyera ubwo buzima byarakomeje ariko biza kudogera ubwo habaga Jenoside yeruye, Abatutsi batangira kwicwa urw’agashinyaguro. Nk’uko yabisobanuye ababyeyi be bombi bari mu bahereweho.

Ati “Itariki ya 7 twagize Imana ababyeyi barayirokoka ariko iya 8 Mata 1994, ntiyabakundiye. Icyo gihe ni bwo bombi bishwe, ari bwo nahise mva ku kuba umwana ninjira mu bundi buzima nizihiza uyu munsi bw’ubupfubyi. Icyo gihe umunsi umwe mu gihe cya Jenoside watangiye kungana nk’ukwezi muri iki gihe.”

“Uwo munsi rero twe twarokotse urupfu. Igitero cyaje mu rugo bamaze kurasa Papa, bakica Mama, umuvandimwe mu muryango ndetse na Mubyara wanjye, abana twese twakwiriye imishwaro buri wese agana ukwe, abana icyenda tubasha kurokoka.”

Kuva icyo gihe we n’abavandimwe be ndetse n’abandi bana bari kumwe bagendera hamwe mu gikundi, asobanura muri make ko hari inshuro nk’eshanu yarokotse urupfu rwamugezeho.

“Hari iminsi nk’itanu twarokotse urupfu turubona imbere yacu. Hari igihe baturyamishije hamwe n’abandi baraturasa ariko ukumva wapfuye wagarura ubwenge ugasanga uri muzima. Undi munsi baradushoreye ndasitara ngwa munsi y’umuhanda, nsigara aho ariko abo tari kumwe bose ntibagarutse.”

“Hari kandi umuryango wampishe haza Interahamwe zisaba ko abatari abo muri wo bavamo, baramvuganira aho naho ndaharenga mbasha kugerana n’abandi muri Hôtel des Milles Collines. Icyo nacyo cyabaye ikigeragezo kuko kwinjiramo baratubujije kuko byasabaga kwishyura.”

“Aho rero ingabo zari zihari zashakaga ko bwira Interahamwe zigahita ziza zikadufata. Twabonye ikamyo ya MINUAR, dufunga umwuka turayurira itugeza imbere. Bariyeri yarimo yari ikomeye ariko abacuruzanyaga na Papa bari bagezemo mbere barateranyije baratwishyurira, turayirenga ndetse tuba aho kugeza baje kuhadukura bakatujyana i Kabuga ahari Inkotanyi.”

Rusagara Serge avuga ko yanyuze muri ubwo buzima bugoye akiri muto ariko bukamwigisha kubaho no kubeshaho abandi mu kazi ke ka buri munsi.

Yagize ati “Twe twakuriye muri ubwo buzima tumenya neza umwenda dufitiye Igihugu. Ntabwo ushobora kumva ukuntu ubuzima tubayeho bufite agaciro. Twabeshejweho nabi ariko muri uru rugendo rw’imyaka 30 ibintu byinshi byarahindutse.”

“Tugomba kumenya ko kwiyubaka bihera mu mutima mbere yo kugera ku mafaranga. Mu gukira ibyo bikomere rero wigamo kubabarira ndetse ugafasha n’abandi kubaho neza.”

Uyu mugabo wanyuze mu mukino wo gusiganwa mu modoka, avuga ko ubu ari mu bantu babayeho neza kandi yishimira uko abayeho kugeza ubu.

“Ko mpagaze heza ra? Mpagaze heza buriya. Rimwe na rimwe ntukwiye kureba ku mafaranga winjiza, ahubwo ugomba no kureba ku bo wahinduriye ubuzima, ukaberaho abandi.”

Rusagara Serge aanzwe ari umushoramari ufite ikigo cy’ikoranabuhanga cya Dynamic Business Group, akaba yarashoye amafaranga mu bijyanye n’ubwubatsi ndetse na siporo ryanashibutsemo isiganwa ry’amagare ryo kwibuka umubyeyi we rya Legacy Sakumi Anselme Race.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *