wex24news

Ubuhamya buteye ubwoba nagahinda Umubyeyi we yishwe aciwe  amabere.

Muri abo abafite inkuru iteye agahinda harimo umuhanzi Nshizirungu usanzwe aririmba injyana ya Hip Hop, agakoresha amazina Rosh Knight[Dadu].

Uyu musore ukomoka mu karere ka Karongi mu Burengerazuba, avuka mu muryango w’abana barindwi, we akaba yaravutse ari uwa gatanu.

Nshizirungu yabwiye IGIHE dukesha inkuru ko Jenoside iba yari afite imyaka 11. Avuga ko umuryango we wari umeze neza ibintu bikaza guhindura isura kuva ku wa 7 Mata 1994 nk’uko byagenze mu bice byinshi mu Rwanda.

Avuga ko atahiriwe muri ibyo bihe ariko bikaza kuzamba ubwo yabonaga nyina yicwa urw’agashinyaguro.

Ati “Icyambabaje kurushaho ni ukuntu bamwishe. Baramutemaguye bamubaga amabere ibice bye byose baracagagura, barangije baramutwika bifashishije ibitonyanga by’amashashi atwitse. Ni kimwe mu bintu bitamva mu mutwe no mu mutima mu buzima, nibwo natangiye kumva uburibwe ndetse no kwibaza uko Jenoside izarangira n’ubwo nari umwana.’’

Arakomeza ati “Nibazaga icyatumaga baduhiga ndetse by’umwihariko icyo gihe nibajije ikintu mama yakoze kugira ngo bamwice urwo rupfu biranyobera. Ibyo mbyibutse biba bimeze nk’ibyabaye ejo n’ubwo nabibonye ndi umwana.’’

Avuga ko yabonye ko nyina yashizemo umwuka ubwo yahuraga na murumuna we, babonye undi muntu wari uje kureba mu mirambo nyina yari arimo niba nawe umuntu we yaheze umwuka.

Ati “Ikindi kitazamvamo ni ukuntu nahuye na murumuna wanjye tuvuye kwihisha ahantu ari kuvuga ngo mama bamuvishije amaraso, ari kubwira uwo muntu warebaga niba umuntu we wari uri mu mirambo nawe atapfuye. Yaramubwiraga ngo hagurutsa mama wanjye. Nibwo nahise mbona mama wanjye, mbona bamutemye ingingo zose zitatanye byaranshenguye cyane.’’

Avuga ko we n’abandi bo mu muryango we, babashije kurokoka nyuma yo kugenda bihisha. Ati “Hari umuntu twahuye tugenda twihisha, aradufasha cyane ko twari abana tuza guhura n’Inkotanyi.’’

Rosh Knight avuka mu bana barindwi batandatu babashije kurokoka undi wari mukuru w’uyu musore wari imfura iwabo; apfana na se.

Uyu mugabo asanzwe ari umuhanzi wabitangiye mu 2009 ubwo yakoranaga indirimbo n’umwana wa Sebanani Andre witwa Aristide.

Inkuru y’urupfu rwa nyina muri Jenoside aruvuga mu ndirimbo yise “Mama’’ aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo irimo ibice bitatu aho icya mbere agaruka ku nkuru y’urupfu rwa mama we, icya kabiri akavugamo ibyo yabonye n’amaso n’ibyo yumvise mu buhamya, mu gihe ikindi agaragaza ukuntu isi yirengagije Jenoside bigatuma abantu bahatikirira.

Uyu Mugabo avuga ko ari kwitegura kuzakora indirimbo izaba igaruka ku rupfu rwa se. Nshizirungu ubu afite abana babiri b’abahungu.

kanda hano urebe indirimbo isobanura uko mama we bamwishe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *