wex24news

Mu gihe habura amasaha macye ngo idini rya Islam ryizihize umunsi w’irayidi bwatangaje impinduka mu kwizihiza Irayidi.

Ubuyobozi bwa Abayisilamu mu Rwanda bwavuze ko kubera igihugu kiri mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nta birori byo kwishima no kunezerwa bizaba nk’uko byari bisanzwe ku munsi wo gusoza igisibo wa Eid al Fitr (irayidi) kuri uyu wa Gatatu , Tariki ya 10/4/2024.

Byagarutsweho na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, aho yavuze ko Abayisilamu bagomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe na MINUBUMWE (@Unity_MemoryRw) muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan mu rwanda cyatangiye ku wa 11 Werurwe 2024 kikaba kigomba gusozwa kuri uyu wa Gatatu taliki 10 mata 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *