wex24news

Kuri uyu wa kabiri Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ ryatangaje ko Umwijima ’Hepatite’ wica abantu ibihumbi 3,500 ku munsi.

Indwara y’Umwijima ifatwa nk’iya Kabiri mu kwica abantu benshi cyane ku munsi nyuma y’Igituntu gifatwa nka nimero ya Mbere mu kurimbura imbaga y’abantu buri munsi ku Isi.

Raporo ya OMS yashyizwe ahagaragara mbere y’inama y’isi yiga kuri iyi ndwara y’Umwijima yabereye muri Porutugali muri iki Cyumweru, ivuga ko imibare mishya yaturutse mu bihugu 187 yerekanye ko umubare w’impfu ziterwa n’iyi ndwara wiyongereye ugera ku bantu miliyoni 1.3 mu 2022 uvuye kuri miliyoni 1.1 muri 2019.

Raporo yerekanye ko ku isi hose hapfa byibuze abantu 3,500 ku munsi bazize indwara y’Umwijima. 83 ku ijana bahitanwa n’Umwujima wo ku rwego rwa B ni mu gihe 17 ku ijana bahitanwa n’uwo ku rwego rwa C

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk’iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi.

Indwara y’umwijima (Hepatite) ni uburwayi bwibasira inyama y’umwijima ikabyimba, bitewe
n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *