wex24news

Umusirikare ubarizwa mu gisirikare cya Leta ya Congo ’FARDC’ arashinjwa kwica inka z’Abatutsi

Amakuru avuga ko uyu musirikare yarashe izi nka mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Mata 2024.

Inka enye nizo zamenyekanye ko uyu musirikare yishe ariko imibare ikaba ikomeje gukusanywa kuko hari n’izindi zakomeretse bikomeye.Izi nka zarasiwe ahitwa Kibati, muri teritware ya Nyiragongo, hafi n’u Mujyi wa Goma.

Mu mpera z’umwaka ushize nabwo abasirikare ba Leta , Wazalendo na FDLR bashinjwe kwirara mu nka zororerwa muri Teritwari ya Masisi bakazica bagatwara inyama zazo ku masoko izindi bakazirya.

Muri Gicurasi umwaka ushize ubwayo FDLR yashinjwe kwigabiza umuhanda wa Kalengela-Tongo muri teritwari ya Masisi, yica inka zirenga 200, izindi zirakomereka.

Gutsindwa na M23 kw’iri huriro , ni kimwe mu byo abaturage bagiye barishinja kugira umujinya bakarasa ibisasu mu baturage no mu matungo yabo mu rwego rwo gushaka kwihimura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *