wex24news

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru yashimangiye ko amateka ya Jenoside atazibagirana. 

Yabigarutseho ku wa 8 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje abarenga 250 harimo abanyarwanda baba muri Denmark, abahagarariye ibihugu byabo, abayobozi batandukanye n’inshuti zu Rwanda.

Perezida w’Umuryango IBUKA muri Denmark, Egide Victor Semukanya, yibukije abari aho uko leta zagiyeho mbere ya 1994 zimitse amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda kugeza ubwo abatutsi bicwa muri Jenoside yabakorewe.Yasabye abitabiriye icyo gikorwa gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira ubumwe, gushyigikira gahunda z’ubwiyunge, no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.Ambasaderi Dr Diane Gashumba yongeye kugaragaza imyitwarire ya bimwe mu bihugu byiyita ibihangage byatereranye u Rwanda muri 1994, ariko ugasanga bamwe mu bayobozi babyo n’ubu ntibatinya gutoneka Abanyarwanda birengagiza ukuri.Yashimangiye ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, butazahwema guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, gusana imitima igihungabanye ndetse no gukumira icyatuma u Rwanda rusubira inyuma, aho cyaba gituruka hose.Amb. Dr Gashumba yasubiye mu byo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze kwibutsa ko ukuri kudashobora gutsindwa n’ikinyoma kabone n’iyo abarwanya ukuri bashyiramo imbaraga nyinshi.Mu byo abirengagiza ukuri badashobora gusibanganya harimo amateka y’uko kuva muri 1959, 1961, 1963, aho Abatutsi basenyewe, baratwikirwa, baricwa , birukanwa mu gihugu abandi basigaye mu Rwanda bakomeza gutotezwaHari kandi kuba Leta ya Habyarimana yarateguye kandi ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba ingabo zatsinzwe n’Interahamwe zarakiriwe muri RDC ntizamburwe intwaro n’ibindi.Yagaragaje kandi ko hari abatarize isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kuba hari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa urwagashinyaguro amahanga arebera.Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Signe Winding Alberg, yashimiye abanyarwanda uburyo bataheranwe n’agahinda ahubwo bakiyemeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe kandi gitekanye.Umunyarwanda Dady de Maximo Mwicira-Mitali yatanze ubuhamya bw’ubugome ndengakamere yakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi anagaya abakomeje kuyihakana no kuyipfobya.Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Denmark cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba wo kwibuka byakozwe tariki ya 7 Mata 2024 byitabirwa n’abanyarwanda n’inshuti zabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *