wex24news

Ingabo z’u Bushinwa zari zimaze imyaka 21 mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatashye.

Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa 9 Mata 2024, cyitabiriwe na Bintou Keita uyobora MONUSCO, Marc Malago Kashekere uyobora by’agateganyo intara ya Kivu y’Amajyepfo na Ambasaderi Zhano Bin w’u Bushinwa muri RDC.

Bintou yashimye ibyo izi ngabo zagezeho mu gihe zari zimaze muri Kivu y’Amajyepfo, ahamya ko zatanze umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyi ntara.

Ati “Nshimiye bikomeye u Bushinwa ku bw’ingabo bwohereje muri Kivu y’Amajyepfo, zaranzwe n’ibikorwa, ubunyamwuga n’imyitwarire myiza, zibasha kunyura mu byari bigoye cyane. Zagize uruhare rudashidikanywaho mu mahoro n’umutekano muri RDC.”

Izi ngabo zatangiye koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo mu 2003, zibandaga mu bikorwa by’ubwubatsi no gusana ibikorwaremezo byari byarangiritse.

MONUSCO yasobanuye ko zashyize mu bikorwa imishinga 580 y’ubwubatsi, zisana imihanda ifite ibilometero 1800, zisana ibyambu 80, zubaka n’ibibuga 20 by’indege za kajugujugu.

Biteganyijwe ko ingabo za MONUSCO nizimara kuva muri Kivu y’Amajyepfo, izikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ari zo zizakurikiraho zitaha. Ibice byose zigenzura zizabishyikiriza Leta ya RDC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *