wex24news

Leta y’igihugu cyu  Bufaransa bwasabwe gukora iperereza ku iyicwa ry’abajandarume b’Abafaransa bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibisobanuro uyu muryango uharanira imibabire myiza y’u Bufaransa na Afurika, wasabye ku wa 8 Mata 2024, ubusabe bukubiye mu nyandiko zabonywe na AFP.

Abo Survie igaragaza ko hakorwa iperereza ry’uko bishwe barimo uwitwaga Rene Maier na Alain Didot n’umugore we, Gilda Didot bose biciwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo washyize hanze, uyu muryango wagize uti “Ibi bikorwa byo gusaba ibisobanuro bigamije kugaragaza abagize uruhare mu rupfu rw’abajandarume babiri b’Abafaransa ndetse n’urw’umugore w’umwe muri bo. Ni impfu zabereye mu Mujyi wa Kigali ariko kugeza ubu ziracyari urujijo.”

AFP yanditse ko hari urwandiko rw’ubutasi bw’u Bufaransa rwanditswe mu 1994 rugaragaza ko “abo Bafaransa uko ari batatu bishoboka ko bishwe nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko bamenye amakuru yisumbuye ku rupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Juvénal Habyarimana.”

Muri iyi nyandiko Survie igaragaza ko uyu mujandarume witwaga Alain Didot yari umukanishi mu bijyanye no kwita kuri radio za gisirikare, akaba yari yarageze mu Rwanda mu 1992.

Didot yari yaraje mu Rwanda gufasha ingabo zarwo mu bijyanye n’itumanaho ariko agafasha no muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda nabwo muri iyo mirimo.

Ni mu gihe mugenzi we wasaga n’umwungirije muri iyo mirimo, Rene Maier yageze mu Rwanda mu 1993, bose bakaba bari bashinzwe gukurikirana ibiganiro byavugirwaga kuri Radio z’Ingabo z’u Rwanda mu guhanahana amakuru n’Ingabo z’u Bufaransa.

Bivugwa ko Didot n’umugore we na Maier bishwe ku wa 8 Mata 1994 nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorerwaga Abatutsi itangiye.

Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro ngo zabonye imibiri yabo ku wa 12 Mata 1994 mu gihe uwa Maier wo wabonywe ku munsi wakurikiyeho.

Iyo mibiri ikimara kuboneka, u Bufaransa bwahise bukora ibishoboka kugira ngo ivanwe mu Rwanda, inyuzwa muri Centrafrique ijyanwa i Paris.

Uyu muryango uvuga ko muri Repubulika ya Centrafrique ari ho ibyemezo byagaragazaga ko bapfuye byatangiwe, icyakora ukavuga ko nta suzuma rimwe rikorwa ngo harebwe icyishe umuntu ryakozwe.

Uvuga ko nubwo icyo gihe hatanzwe ibyo byemezo kugeza uyu munsi hari inyandiko zigera ku munani zose zivuguruzanya bijyanye n’amakuru azibaruyemo kuri izo mpfu.

Alain Didot yari yaravutse ku wa 9 Ukuboza 1948 avukira muri Komine ya Jœuf.

Yatangiye igisirikare akora ubukanishi mu ndege by’umwihariko yita kuri radiyo zazo, aza no kuba inzobere muri byo.

Yaje mu Rwanda mu butumwa bwari bwiswe ubw’ubufasha mu bya Gisirikare na Tekinike.

René Maier wavukiye i Strasbourg ku wa 20 Gashyantare 1947 we yinjiye muri Gendarmerie y’u Bufaransa mu 1969 ndetse yari afite umwihariko wo kugenza ibyaha nk’umupolisi ukora mu rwego rw’ubutabera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *