wex24news

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Pretoria.

Amb. Hategeka yaboneyeho gushyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame bumushimira kuba yarifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Hategeka yiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nk’uko Ambasade y’u Rwanda i Pretoria yabitangaje.

Perezida Ramaphose ni umwe mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo gusubira Pretoria, Ramaphosa yakomoje ku mibanire y’ibihugu byombi aho atatinye kuvuga ko hajemo agatotsi.

Gusa yavuze mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’ u Rwanda hamwe n’abandi bayobozi ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, basanze kidakwiye gukemurwa n’inzira y’intambara ahubwo ko inzira zibiganiro bya politiki ariwo ushobora kuba umuti w’iki kibazo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame na we yavuze ko afite icyizere cy’ibiganiro yagiranye na mugenzi we Cyril Ramaphosa, ku bijyanye no gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke n’ubwicanyi bwibasira abaturage b’inzirakarengane muri icyo gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *