wex24news

Hari Umwuka utari mwiza hagati ya Sena ya Liberia n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku gushyiraho urukiko rwihariye ku byaha by’intambara.

Bamwe mu banyaliberiya barwanyije ishyirwaho rw’urwo rukiko, bavuga ko ruzatoneka inkovu za cyera kandi ko rushobora kuburizamo itegeko ritanga imbabazi ririho ubu, ryafashije guhagarika ubushyamirane.

Uyu mushinga watanzwe na Perezida Joseph Boakai, abadepite bawushyigikiye mw’itora ryo mu kwezi gushize. Wongeye gutorwa na Sena kuri uyu kuwa kabiri, n’amajwi 27 ku basenateri 29. Boakai ubu icyo akeneye gukora, ni ukuwemeza bwa nyuma.

Ibi byakiriwe neza n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’imiryango itari iya Leta yari yasabye ko abakoze ibyaha mu ntambara ebyiri hagati y’umwaka wa 1989 na 2003, babibazwa.

Abantu bagera mu 250.000 biciwe mu bushyamirane, bwabayemo ubwicanyi bw’abantu ikivunge, gufata ku ngufu n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikikare.

Komite y’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma yasabye ishyirwaho ry’urukiko rudasanzwe, rwo kuburanirasha abo bose bavugwaho kuba barakoze ibyo byaha. Nyamara nta cyigeze gikorwa kugeza Boakai atowe mu mwaka ushize.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *