wex24news

Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubwo yahungiraga muri Congo yatwaye ikamyo yuzuye Interahamwe.

Ubwo yari mu rukiko i Buruseri mu Bubiligi yavuze ko yahunze mu kwezi kwa gatanu agashyika muri Congo atwaye ikamyo yuzuye ibyo kurya n’interahamwe.

Emmanuel Nkunduwimye ashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Aburanishwa n’abanyagihugu baca imanza z’ibyaha bikomeye i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni urukiko rwari rugizwe n’abacamanza batatu n’inyanakamugayo zibafasha guca urwo rubanza rw’uyu mugabo w’imyaka 65 ku ruhara rwe muri genocide.

Mu rukiko umucamanza yatangiye abaza Nkunduwimye ubwoko bwe maze avuga ko ahuriye kuri bwombi kuko ngo umubyiyi we umwe yari Umuhutu undi akaba Umututsi.

Yagize ati: ’’Maman ni Umututsikazi hanyuma Data ni Umuhutu, urumva ko mfite ubwoko bwombi, ariko kubera mu Rwanda kuva kera umuntu yatwara ubwoko bwa se nakuze nitwa umuhutu.’’

Naho ku bijyanye n’ishyaka yabarizwagamo icyo gihe, yavuze ko yari ashyigikiye MDR rya Faustin Twagiramungu ariko ngo atigeze ayinjiramo ku mpamvu z’uko atemeraga intangondwa za MRND.

Ubwo yabazwaga urwego rw’imishyikirano yari afitanye n’interahamwe, yavuze ko abenshi bari abanywanyi be atanga urugero rwa Robert Kajuga wayoboraga interahamwe na Georges Rutaganda wari umwungirije.

Umukuru w’urukiko yakomeje amubaza nimba azi ko abo bakuru b’Interahamwe bishe Abatutsi.

Yavuze ko azi ko bishe ariko avuga ko we muri ubwo bwicanyi bamukoreshaga nk’umushoferi atigeze yica umuntu n’umwe.

Yavuze ko azi byinshi kuko inshuti ye Rutaganda yamuhaga interahamwe zimuherekeza kujya kuzana Abatutsi bari barahungiye mu hoteri Milles collines yayoborwaga na Rusesabagina.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *