wex24news

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyagaragaje ko impamvu ingabo za (MONUSCO) zavuye mu nkengero za Sake.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, biherutse gutangaza ko byabonye inyandiko y’ibwiriza rya MONUSCO risaba izi ngabo kuva mu nkengero z’uyu mujyi bitewe n’uko M23 ishobora kugaba ibitero bigamije kuwufata no gufunga umuhanda uwuhuza na Goma.

Byasobanuye ko hashingiwe kuri iri bwiriza, ingabo z’Abahinde zavuye mu birindiro bitatu tariki ya 4 Mata 2024, zerekeza i Goma, kandi ngo nyuma y’aho “M23 yarabifashe” ihashinga ibyayo by’ubwirinzi.

Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, kuri uyu wa 9 Mata 2024 yavuze ko amakuru yatangajwe na AFP ari ibinyoma.

Ati “Bitandukanye n’ibinyoma byakwirakwiye kuri MONUSCO by’uko yasigiye M23 ibirindiro mu nkengero za Sake, mukwiye kumenya ko FARDC ishaka gukora ibikorwa byayo mu bwisanzure. Byabaye ngombwa ko MONUSCO ibivamo kugira ngo tubone ubwisanzure.”

Tariki ya 29 Werurwe 2024, MONUSCO yatangaje ko yavuye mu birindiro byayo bya Rwindi na Nyanzale, isobanura ko yabikoze kugira ngo ijye kongerera imbaraga ibindi bice ikoreramo.

Ibi birindiro ntibyari bikiri ibya MONUSCO kuko M23 yari iherutse kubifata byombi, ubwo yari ihanganye na FARDC. Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zanenzwe kuba ntacyo zigeze zikora ku barwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *