wex24news

 Joe Biden, yatangaje ko yemera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arimo gukora “amakosa” mu mikorere ye muri Gaza.

“Ntekereza ko ibyo akora ari amakosa. Ntabwo nemeranya n’uburyo bwe,” uyu ni Biden mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yavuze ko Gaza igomba “kubona ibyo kurya n’imiti yose” mu byumweru bitandatu cyangwa umunani biri imbere.

Mu cyumweru gishize Biden yihanangirije ko gukomeza gushyigikirwa na Amerika mu ntambara bizaterwa n’uko Israel izemerera ibiryo n’imiti kugera ku bayikeneye muri Gaza.

Israel yahakanye kubangamira iyinjira ry’imfashanyo cyangwa itangwa ryayo muri Gaza, kandi ishinja inzego z’Umuryango w’Abibumbye ko zananiwe kugeza inkunga yemewe ku baturage bayikeneye.

Ibyumweru by’ibiganiro byananiwe gutanga amasezerano yo guhagarika imirwano ariko igitutu mpuzamahanga kiriyongera.

Ikiganiro cy’isaha yose cyafashwe ku wa Gatatu ushize, nyuma y’iminsi mike ibitero bya gisirikare bya Israel bihitanye abakozi barindwi b’abatabazi bakoreraga World Central Kitchen, kandi cyatambutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku rubuga rwa interineti Univision rwo muri Amerika rukora mu cy’Espanyole.

Biden yavuze ko “biteye agahinda” uburyo imodoka z’umuryango w’abatabazi “zarashwe n’indege zitagira abapilote bakajyanwa mu muhanda”.

Kuva icyo gihe, ingabo za Israel zavuze ko “amakosa akomeye” yatumye abakozi b’ubutabazi bibasirwa. Iperereza ryatumye abayobozi bakuru babiri birukanwa.

Muri icyo kiganiro Perezida Biden yagize ati: “Icyo nsaba ni uko Abisiraheli bahagarika imirwano, bakemera mu byumweru bitandatu, cyangwa umunani biri imbere, kureka ibiryo n’imiti byose byinjira mu gihugu.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *