wex24news

#Kwibuka30: Rayon Sports yakoze urugendo rwo kwibuka inzira karengane zazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abayobozi, abakinnyi , abatoza n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, bakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbere yo gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.Ni urugendo rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata 2024 rutangirira ku rusengero rwa New Life Church ku Kicukiro bazamuka berekeza I Nyanza ku Rwibutso.

Nyuma yo kunamira inzirakarengane , no gushyira indabo ahashyinguwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagize Rayon Sports basuye ubusitane bw’u Rwibutso bwatashywe muri 2022 mu kwezi kwa Nzeri, basobanurirwa byinshi kuri bwo birimo kugaragaza uruhare rw’ibimera mu mateka ya Jenoside.Jean Fideli Uwayezu , yavuze ko bakoze uru rugendo mu rwego rwo guha agaciro abarenga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati:”Urugendo nk’uru rugamije gufatanya n’abandi Banyarwanda.Tugomba kubibuka ngo tubahe agaciro  kabo,  by’umwihariko nk’Umuryango w’Aba-SPORTIF, abapfuye ni ababyeyi bacu, n’imiryango yacu, nabo turabibuka.Ubutumwa naha abakunzi ba Sports, ni ukurangwa n’urukundo biciye muri Sports, tugakomeza gukundana  twubaka igihugu binyuze mu mbaraga zacu”.Yakomeje agira ati:”Mu izina ry’Umuryango ndashimira , Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu butuyoboye mu rukundo buduha umwanya wo kwibuka izi nzirakarengane”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *