wex24news

Amerika :umunyeshuri yishe bagenzi be bane,ababyeyi be bakatirwa igifungo kimyaka 10na 15.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo na BBC ku wa 9 Mata 2024 byatangaje ko ababyeyi b’uwo munyeshuri, James Crumbley na Jennifer Crumbley, bakatiwe uwo munsi n’Urukiko rwo mu gace ka Oxford muri Leta ya Michigan muri Amerika.

Uwo munyeshyuri yarasiye bagenzi be ku Ishuri ryisumbuye rya Oxford muri Amerika mu 2021. Ababyeyi be ni bo ba mbere bahawe ibihano nk’ibi muri Amerika, ariko ntabwo bagiye gufungirwa gusa ko batafashe inshingano zo kwita ku mwana wabo ngo bamurinde kuba yarasaba bagenzi be.

Urukiko rwatangaje ko mu iperereza ryakozwe byaje kugaragara ko mbere y’uko Ethan Crumbley arasa abo banyeshuri, yari asanganwe ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe ariko ababyeyi be ntibabihe agaciro ngo bamukurikirane babe bamuvuza, bityo ko babonaga ibimenyetso by’uko isaha n’isaha yakora ikintu kibi ariko bakabikerensa.

Mu gahinda kenshi, Nicole Beausoleil akaba umubyeyi wari ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiciwe muri iryo rasa, yagaye James Crumbley na Jennifer Crumbley baguriye umuhungu wabo imbunda ntibanagenzure ko ayikoresha mu buryo budateza akaga.

Ati ‘‘Mwafashe umwanzuro ko imirimo ya kibyeyi atari ingezi.’’

Ibi kandi abihuriyeho na Jill Soave na we wapfushije umwana w’imyaka 17 muri ubwo buryo, anakomoza ku kuntu atari yakira urupfu rw’umwana we ku rwego byanamugejeje ku guhahamuka.

Mariell Lehman wungarira mu mategeko James Crumbley yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko uyu mugabo yaba yari azi imigambi y’umuhungu we ku buryo yabazwa ibyo yakoze, bityo ko umukiliya we aramutse afunzwe yaba arenganyijwe.

Gusa bari mu rukiko, James Crumbley na Jennifer Crumbley basabye imbabazi banicuza ko batafashe inshingano zo gukurikirana umwana wabo hakiri kare ngo babe babasha guhagarika ibyabaye, birangira urukiko rubakatiye igifungo cy’imyaka iri hagati ya 10 na 15 bombi.

Umucamanza Cheryl Matthews yatangaje ko abo babyeyi bahawe icyo gihano, mu rwego rwo kugira ngo babere urugero abandi babyeyi bashobora kwisanga mu bihe nk’ibyo.

Gufungwa imyaka iri hagati ya 10 na 15 bisobanuye ko aba babyeyi bazamara muri gereza imyaka 10, nyuma hagasuzumwa niba hari ingingo zagenderwaho ngo bafungurwe, ariko nabwo bakagira andi mabwiriza bahabwa y’uko bazaba mu buzima bwo hanze ya gereza mu myaka itanu ikurikira.

Gusa mu gihe isuzumwa ryakorwa ntihagire igihinduka ku gihano bahawe, bisobanuye ko imyanzuro yindi yafatwa n’urukiko yatuma bagira indi myaka yiyongeraho bamara muri gereza, ariko itari hejuru y’itanu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *