wex24news

Intambara y’u Burusiya: Impamvu Ukraine ishobora gutsindwa – Perezida Zelensky.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yaburiwe ko igihugu cye gishobora gutsindwa intambara yayo n’Uburusiya niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntacyo zikoze ngo zishyigikira ingabo ze.

Zelensky yasabye Amerika ubundi bufasha mu gisirikare cye muri Ukraine kubera ko u Burusiya bushobora kugaba ibitero mu gihe igihugu cye cya naniwe mu ntambara ikomejekuba ingoranabahizi iri kurwana mo n’uburusiya .

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itsinda rya Ukraine rishinzwe gukusanya amafaranga, United24.

Zelensky yagize ati “Niba inteko ishinga amategeko y’amerika idafashije Ukraine, Ukraine izatsindwa intambara ntakabuza.

Kuva u Burusiya bwigarurira Ukraine mu 2022, miliyari zisaga 184 z’amadolari (£145bn) zashyizweho n’ibihugu by’i Burayi, mu gihe miliyari 12 z’amapawundi zatanzwe n’Ubwongereza mugushyigikira Ukraine.

Byongeye kandi, miliyari 74 z’amadolari (miliyari 59 z’amapawundi) zashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, nubwo iyigahunda iheruka guhagarikwa na Perezida Joe Biden.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *