wex24news

Urukiko rushinzwe iby’amatora rwemereye Jacob Zuma kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu cy’Afurika y’Epfo

Ni icyemezo cyatesheje agaciro icyari cyarafashwe na Komisiyo y’amatora, yasobanuraga ko umuntu wahamijwe ibyaha, agakatirwa igifungo kirenze amezi 12, adakwiye kwiyamamaza.

Ni impamvu yashingiye ku gifungo cy’amezi 15 Zuma yigeze gukatirwa muri Kamena 2021, azira kwanga kwitaba abagenzacyaha bari bamukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu.

Abanyamategeko ba Zuma tariki ya 8 Mata 2024 basobanuriye urukiko ko itegeko Komisiyo y’amatora yashingiyeho ritareba abahoze ari abanyapolitiki, cyane ko rishingira ku ikurikiranwa mbonezamubano, aho kuba nshinjabyaha.

Nk’uko France 24 yabitangaje, uru rukiko rwagize ruti “Icyemezo cya Komisiyo y’amatora gikuweho”, ariko ntirwasobanura impamvu rwashingiyeho rufata iki cyemezo.

Komisiyo y’amatora yo muri iki gihugu, IEC, yasabye uru rukiko gusobanura impamvu rwashingiyeho rwemerera Zuma kwiyamamariza aya matora.

Umuyobozi mukuru ushinzwe amatora muri iyi komisiyo, Sy Mamabolo, yatangarije ikinyamakuru SABC News ati “Twasabye akanama gushaka izo mpamvu. Ni ngombwa ko twumva ibyo urukiko rwashingiyeho.”

Zuma yashinze ishyaka uMkhonto we Sizwe (MK) ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni ryo ashaka guhagararira mu matora ateganyijwe muri Gicurasi 2024. Yitezweho guhatana bikomeye n’umukandida uzahagararira ANC ya Perezida Cyril Ramaphosa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *