wex24news

nyuma ya STT ibindi bigo byakoraga nkayo byahise bifunga imiryango ndetse bitwara amafaranga y’abari barashoyemo.

Nyuma y’inkundura ya STT yasize n’umuyobozi wayo atawe muri yombi n’Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, igezweho ni kampani yitwa TAT nayo yizezaga abaturage inyungu z’umurengera mu gihe gito.

Kuri ubu abaturage bari barashoye muri iyo kampani bari kurira ayo kwarika basaba Leta ko byibuze yabagaruriza amafaranga bari barashoyemo bikaza kurangira bayabariye.

Bamwe mu baturage bayishoye bikarangira ibaririye amafaranga, bazindukiye ahakorera Polisi na RIB basaba ko bagarurizwa amafaranga yabo bari barashoye muri TAT bategereje inyungu bikaza kurangira ntayo babonye ndetse n’umutahe bashyizemo ntibawubona.

Ubwo bari ahakorera Polisi na RIB, bamwe babwiye Mamaurwagasabo ko bahombejwe bikomeye na TAT yabatwariye amafaranga ibizeza kubungukikra.

Uwa Mbere yagize ati: “Njyewe iyi kampani ubwa mbere nayishoyemo ibihumbi maganarindwi (700.000), nongera nshoramo ibihumbi maganinani ubwakabiri, nshorera n’umugore n’umwana wacu yose hamwe bandiye miliyoni enye n’ibihumbi maganatanu (4,500.000).”

Uyu mugabo ashimangira ko muri ayo mafaranga yose bamuriye, bari baramwijeje ko azajya yinjiza inyungu ya miliyoni imwe n’igice mu gihe kingana n’iminsi icumi gusa yaje kwisanga ibyo bamwizezaga bitabaho.

Uwa Kabiri yagize ati: “Njye twaraganiriye cyane ambwira ko kampani yabo ari iyo mu gihugu cy’Ubuhinde, ambwira ko kera yitwaga TATA gusa ngo baje guhindura bakuraho iriya A yinyuma, ubwo rero ngo bakora n’ibindi byinshi birimo ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi. Yanyeretse ibyangombwa bya RDB, anyereka aho atangira imisoro, ubwo urumva mu byukuri nari gukeka ko ari umutekamutwe?”

Uwa Gatatu na we ati: “Njyewe natanze miliyoni enye nandi hejuru, ayo yose twayatanze nyuma yo kubona ko kampani iri gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye; yatanze ibikoresho by’ishuri kuri kimwe mu bigo by’aha muri Rusizi, twahise twizera ko kampani yemewe”.

Iyi kampani yari ihuriyemo abaturage baturukaga mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi nka Bugarama, Kamembe, Bweyeye n’ahandi.

Aba baturage bahuriza ku kuba uwabazanye muri iyi kampani yari yaberetse ibyangombwa byinshi bigaragaza ko iki kigo cyizewe ndetse kinatanga imisoro. Ikindi kandi bashingiragaho bajya kwinjira muri kampani ni uko babonaga ikorera ku mugaragaro.

Ubusabe bwabo kuri Leta ni uko yabagaruriza amafaranga yabo, ati: “Icyo dusaba leta ni ukudukorera ubuvugizi nibura uwatwambuye akayadusubiza, twayatangaga dukoresheje telephone, batubwiye ko MTN yamaze ku-bloka ayo mafaranga none ubwo bayarebyeho bakayadusubiza?”

baturage bemeza ko uwabashishikarizaga gushora amafaranga muri iyi kampani yamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe mu gihe hakiri gukorwa iperereza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *