wex24news

DRC:Martin Fayulu mumvugo zikomeretsa zikanasesereza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X), yanditse agira ati” Muri ibi bihe u Rwanda rwibuka JENOSIDE ( JENOSIDE y’abatutsi , abahutu n’abatwa ) tuributsa ko muri RDC , hakomeje ubwicanyi bugereranywa na jenocide yakorewe Abayahudi, indi JENOSIDE nk’ingaruka z’iyayibanjirije.Kandi ibyo byose bikabera mu maso y’umuryango mpuzamahanga.Bakongomani Bakongomani KAZI mukanguke tubyamagane Kandi twange icyo kibi”

Fayulu akunze kumvikana ahinduranya imvugo , aha twavuga nkaho yagiye yumvikana asaba Congo ko yacana umubano n’u Rwanda.

Imvugo yakoresheje agoreka amateka y’u Rwanda, ayihuriyeho na Antony Blinken uherutse gutoneka Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aherutse kwandika kuri Twitter agira ati” Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane za Jenoside. Turunamira ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo mu gihe cy’iminsi 100 y’ubwicanyi butavugwa”.

Izi mvugo cyo kimwe n’izindi zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, zamaganwe n’abanyarwanda batandukanye hirya no hino.Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA n’abandi basesengura amateka ya Jenoside nabo bamaganiye kure ubu butumwa bwa Blinken.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *