wex24news

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’abandi basivili batatu biciwe mu mujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko ko mu ijoro ryakeye rishyira taliki 11 Mata 2024, aribwo abantu bari bari mu modoka barashe abantu batatu bari bavuye muri Banki kubikuza amafaranga bahita bahasiga ubuzima.

Polisi ivuga kandi ko ubwicanyi bukomeje kwiyongera ko ndetse no mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishira ku wa Gatatu harashwe abandi bantu batatu nyuma y’uko bari binjiye muri restaurant gufata ifunguro.

Ubwo bageraga, muri aka gace gaherereye muri Quartier ya Majengo baraswa n’abantu nabo bari bitwaje imbunda birangira bahasize ubuzima.

Polisi ikorera mu mujyi wa Goma yemeza ko aba bantu barashwe koko ariko ntiyatangaza ababirinyuma.Yavuze ko byatumye ba bimenyesha Maya w’u Mujyi(maire de la ville) Faustin Kapend, kugira ngo agire ikindi akora.

Aba barashwe biyongereye ku bandi basivili bagenda bicwa n’ihuriro rya FARDC iyo iri mu bikorwa byo kurwanya M23.

Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kwa Leta, niyo yashyizwe mu majwi ko yarashe abo basivili nyuma yo kubakekaho amafaranga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *