wex24news

mali:itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya Leta mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, basohoye iteka rihagarika ibikorwa by’imitwe ya politiki.

Umuvugizi wa guverinoma, Abdoulaye  Maiga yagize ati: “Kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza, kubera impamvu z’umutekano rusange, ibikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biteye nk’ibya politiki by’amashyirahamwe birahagaritswe mu gihugu hose.”

Maiga yashimangiye ko guhagarika ibikorwa by’amashyaka byatewe n”ibiganiro bitagize akamaro” ubwo hageragezwaga inama y’umushyikirano mu ntangiriro z’uyu mwaka. Amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yataye agaciro ahanini ku butegetsi buriho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba amatora

Iri teka rya Goita rije nyuma y’uko amashyaka ya politiki arenga 80 n’imitwe ya gisivili asohoye itangazo rihuriweho ku wa 1 Mata risaba ko amatora ya perezida yaba “vuba bishoboka” no guhagarika ubutegetsi bwa gisirikare nkuko iyi nkuru dukesha Detsche Welle ivuga.

Ayo matsinda yagize ati: “Tuzakoresha inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo igihugu cyacu gisubire ku itegeko nshinga risanzwe.”

Loni yavuze mu kwezi gushize ko nibura imiryango ine yasheshwe muri Mali kuva mu Kuboza 2023, harimo amatsinda afite aho ahuriye n’imiyoborere myiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *